UBUGENI

4 2 0
                                    

Ntangiriye k'ubugeni n'ukugena uko ushaka, icyintu kiba giturutse muri wowe ubwawe wenyine nkumucuzi cyangwa umuremyi wacyo, cyiza mw'ishusho wifuza hari n'abakunda kuvugako Imana ari inyabugeni gusa nawe ukoresheje inyurabwenge n'imboni ubonako Imana yahanze isanzure, natwe n'ibiyirimo mubugeni bwayo utabasha gusobanura gusa buryoheye ijisho kuburyo ibyitegereza wese aryoherwa nibyo arimo arahanga amaso(imboni), byose bishingiye k'ubugenge n'ubugeni n'imibare ihambaye, nawe rero waba umunyabugeni ukagena ibyo ushaka mubanyabugeni twavugamo nka Leonard Da vinci,Pablo Picasso n'abandi himba maze uhimbarwe ukore munganzo ushobora byose yaguhaye nkuko nkunda kubivuga , Imana ntizagukorera ariko izakorana nawe muhanzi ubwo rero tangira uhange ugene utagenekereje kuko umunyabugeni agena biturutse indani muri we, nkugena ubugeni bwe bityo bukaryohera ijisho haba we ubwe n'ababureba bakizihirwa kuko biba byamuturutsemo we ubwe wenyine nawe rero musomyi wagena igeno ryawe uko urishaka iyo mvuga umunyabugeni simba mvuga umushushanyi gusa! byumvikane neza mba mvuga umuntu uwo ariwe wese ushobora kugena ibikorwa bye uko abyifuza nkunda kubisubiramo waba umusizi, umwanditsi,umuririmbyi,umuyobozi,umuvuzi , umucuzi, umudozi wagena igeno ryawe umunsi umwe nari nitabiriye imurikwa Ry'Igitabo cyangwa se book lounch mururimi rw'amahanga ry'Igitabo bita Mapping of choices cya Mugisha Fred ndabyibuka nkaho ari ubu, k'uyumunsi Pastor Antoine Rutayisire niwe wari umushyitsi mukuru yagize ati "Imana siyo igena igeno ryawe kuko yaguhaye ububasha bwo guhitamo hitamo kandi uhitemo neza n'udahitamo neza kakubayeho yongerahoko aho kutandika wakandika kuko uwandika atameze nkutandika" rero bishatse kuvugango amahitamo yawe niyo agena uwo uriwe cyangwa uwo uzabawe bigaruka kumwanditsi Lao Russell wigeze kuvugango "Imana izakorana nawe gusa ntizagukorera ni mu Gitabo cye "God Will Work With You But Not For You" rero hanga ibyo waba ukora byose ugene nk'umunyabugeni wahanzwe na Rurema kugirango ugire icyo ugena cyangwa uha ireme bityo kibe igifatika muburyo bugaragara, nk'umunyabugeni nshoje iki gice nkushishikariza kwisuzuma wowe ubwawe ukivumbura wowe ubwawe wenyine ukamenya ikikurimo aribyo bita "Self discover" mururimi rwamahanga umunyarwanda yaravuze "ntawirukanka ngo asige ikimurimo" bishatse kuvuga fata umwanya wawe usohore ikikurimo kuko ntaho cyagiye n'umwihariko Imana yagushyizemi binyuze mubugeni ntawamenya ejo cyangwa ejobundi cyagirira cyangwa cyateza imbere Rubanda.

INTITI ITAZWIWhere stories live. Discover now